Kigali

Bruce Melodie yerekeje muri Kenya - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/10/2024 21:36
0


Bruce Melodie umaze iminsi asusurutsa abanyarwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, yerekeje muri Kenya mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri iki gihugu uzwi nka Bien-Aimè.



Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya mu rugendo rugamije kumenyekanisha indirimbo 'Iyo Foto' yakoranye na Bien-Aimè Baraza.

Kimwe mu byatangaje benshi ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze ku ya 27 Nzeri 2024, ni agace gato Bruce Melodie agaragara akurura umwambaro w’imbere w’umukobwa, bisa neza n’amashusho ya The Ben na Baby Emelyne. 

Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri indirimbo ‘Iyo Foto’ imaze igiye ahagaragara, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Fayzo Pro ikaba ari impano y’abanyabirori kuko irabyinitse. Bruce Melodie yashyize hanze iyi ndirimbo iri kuri Album ‘Sample’ mu gihe amaze gushyira hanze izindi ziyigize zirimo nka ‘Sowe’.

Muri iyi minsi uyu muhanzi ari gutaramira mu bice bitandukanye by’igihugu mu bitaramo by’uruhererekane bya MTN Iwacu na Muzika Festival. Azabisoza akomereza muri Canada aho azataramira mu mpera z’Ukwakira kugeza mu ntangiriro z’Ugushyingo 2024.

Bruce Melodie yerekeje muri Kenya 

Ni uruzinduko rugamije kwamamaza ibikorwa by'umuziki we

Bruce Melodie yanateguje indi mishinga ikiri mu kabati mu minsi ya vuba 


Indirimbo imujyanye muri Kenya imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2 kuri YouTube

">

Reba hano indirimbo 'Iyo Foto' ya Bruce Melodie na Bien-Aime

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND